Kwibuka 30
Amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yashyizwe muri kamena uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko, Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994, riteganyijwe kuva tariki 1-2 Kamena muri uyu mwaka. FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo mu Rwanda yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose […]
Kicukiro mu murenge wa Gahanga habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30.
Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, ejo tariki 10 mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994. Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie. […]
Ubutumwa Kiliziya Gatolika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30.
Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo yatambukije ubutumwa kiliziya Gatulika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubu butumwa bwateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, butambutswa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo. […]
Imikino
APR FC ishobora kuzana ba rutahizamu babiri bo muri Zambia.
Biravugwa ko kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, barimo Abraham Siankombo na Ricky Banda. Iyi kipe ikaba ifite gahunda yo kuzana aba bakinnyi mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League. Umunyamakuru w’inararibonye […]
Politiki
“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda biyemeje kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nkingi zagize uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranbuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global Citizen Now, igamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kurwanya ubukene […]
Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.
Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z’Igihugu n’irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Iri tegeko ryitezweho kongerera imbaraga inzego z’Ingabo z’Igihugu zirimo urwego rw’ubuzima n’ubuvuzi. hatowe kandi itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’igihugu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Minisitiri w’Ingabo Juvenal Manizamunda yasobanuye impinduka aya mategeko yombi azagira mu mikorere n’imibereho myiza […]
Kwamamaza
Utuntu n'utundi
Gicumbi : Umusore yanizwe n’inyama kugeza ashizemo umwuka.
Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 22 wapfuye azize inyama yariye ikaza kumuniga ikamuhagama kugeza imwambuye ubuzima. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba , Akagali ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama, Aho uyu musore w’imyaka 22 bivugwa ko yamize inyama ikamuniga ndetse kugeza apfuye, Uyu musore witwa Dushimimana […]
Umubyeyi yahisemo kuraga umutungo we ungana na miliyari 2 frw amapusi ye 2, nyuma yo gutereranwa n’abana be.
Ms. Liu w’imyaka 68 ubarizwa mu mujyi wa Shanghai, yibarutse abana batanu, kuri ubu akaba azahajwe n’indwara ya kanseri kugeza ubwo yatangiye kuraga imitungo ye ndetse uko yabikoze bitangaza benshi. Abaganga bamaze ku mubwira ko asigaje igihe gito cyo kubaho kitarangeje amezi 6, Ibi byatumye ahita afata ikemezo cyo kuraga imitungo ye hakiri kare, Televiziyo […]
Bugesera : Yasubije moto yari yibye nyuma yo gutererezwa Inzuki.
Mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata haravugwa inkuru itangaje y’umusore wibye Moto umuvandimwe we akaza guhabwa isomo ryatumye yihutira gusubiza iyo moto uwo yayibye ndetse akarahira kutazongera ukundi. Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki, Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo […]
Umurava TV
-
bei binance anmelden commented on Ikipe y’igihugu ya Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya.: Thank you for your sharing. I am worried that I la
-
en iyi binance referans kodu commented on Tembera iduka rishya rya Rayon Sports rigurirwamo imyambaro y’abakunzi bayo.: Your point of view caught my eye and was very inte
-
VKpDFkOatnUjBvxo commented on Urukiko rwa Siporo kw’ Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC.: ctbIrFQlogRHu
-
VKpDFkOatnUjBvxo commented on Urukiko rwa Siporo kw’ Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC.: HdjyXsfnSqPv
-
Регистрация commented on Inzoga mu Burundi zahindutse ibicuruzwa bigoye cyane kubona: I don't think the title of your article matches th